Tuesday, October 31, 2017

RWANDA: IBYABATUTSI NAGAHOMAMUNWA KOKO: BURYA NGO KAGAME NA KAYUMBA NTIBAPFA POLITIKI BAPFA KO UMWE YACUMISE UMUGORE WUNDI

KAYUMBA NYAMWASA NUMURYANGO WE

Mwifoto Rosette Philbert ise Kayumba Morris na Fiona wasuzumwe DNA kugirango bamenye ko atari uwa Kagame,  Marc Kayumba uwo n’umuryango wa Kayumba umaze nokuzukuruza aako kana gakikiwe na Philbert na nyirakuru.
Perezida Kagame na Kayumba Nyamwasa basangiye byose batandukanywa na bagore, bitandukanye cyane n’ibihuha Kayumba yakomeje gutangaza mu Binyamakuru bitandukanye, Kayumba Nyamwasa yavugaga ko ngo icyamutandukanije na Kagame ar’uko Kagame yagaragaje kuba umunyagitugu wanamenesheje Perezida Pasteur Bizimungu. Ibyo ngo sibyo kuko Kayumba ikibazo kye na Kagame cyatewe n’uko Kagame yamwendeye umugore, ibi ngo bikaba byaratangiye ubwo Col Kaitare yabwiraga Kagame ko Rosette Kayumba yari umugore uzi kuryoshya mugitanda bitewe nuko Kaitare yari yarabanye na Rosette mbere y’uko amushyingira Kayumba Nyamwasa kuko ngo Kaitare n’ubwo yabanye na Rosette ntagahunda yokumushaka yarafite bityo amuha Kayumba Nyamwasa. 
Kagame yumvise urwenya rwa Kaitare yahise ashakisha ukwo azaryamana na Rosette Kayumba ndetse anaboneraho amahirwe yoguteranya Kaitare na Kayumba, ubwo nibwo Kayumba yemeye gukoresha muramu we Rutatina kuzatera Kaitare urushinje rwokumwica haramutse habayeho icyo bitaga amahirwe n’ukuvuga mugihe hari urwaye nka malaria cyangwa indwara iyo ariyo yose. 
Bitewe n’uko Kagame yihoreraga Uganda mugihe abasilikare bari kurugamba, yaboneyeho akanya ko kwirara mu bagore babasilikare bari kurugamba, dore ko yifuzaga kuzaryamana na Rosette Kayumba. 
Yaje kubigeraho ndetse biguma mwibanga kugeza aho intambara irangiriye, ubwo yakomeje kuzamura Kayumba Nyamwasa mu ntera kuko yamutumaga guhemuka akabimukolera dore ko Kayumba yari umuyobozi w’iperereza akazi Kagame yamushinje kugirango amufungulire inzira izamufasha kugera aho ageze ubu. 

Muri 1997 Kagame yaje kugura icyuma cya komunikasiyo cyogufasha abasilikare bari kure Congo kuvugana nawe ndetse na Kayumba, Kagame yavuze ko icyo cyuma cya komunikasiyo kibikwa muri kimwe mu cyumba mu nzu ya Kayumba ngo kugirango Kayumba wayoboraga ingabo icyo gihe ashobore kuvugana n’ingabo ziri kurugamba Congo. 
Kayumba koko yakoresheje icyo cyuma avugana na n’ingabo hirya no hino Congo, hanyuma bidasanzwe Kagame yamubwiye ko ngo agomba kwitabira inama Kisangani ndetse nawe ahita yitabira ibyo shebuja Kagame amutumye. 
Bivugwa ko mumugoroba Kagame yahitaga yerekeza kwa Kayumba mu kagoroba akavuga ngo ko ashaka kuvugana na Kayumba kuko ari kure, ubundi akigumanira na Rosette Nyamwasa maze rukishakira dore ko kubera ko yarumuyobozi uruta Kayumba ubwo iyo yahageraga nabarinda urugo rwa Kayumba bahitaga basimburwa n’abarinda Kagame maze rugahana inkoyoyo ubundi zigahana yambo. 
Kayumba yaje gutahura ko umugorewe Kagame yamwigaruriye ahita asaba ko ngo asubira mw’ishuli aliko ngo akajya mu Bwongereza n’umuryango we arinabwo yahagiye muri 2001 ibibazo bye na Kagame bitangiye guhwihwiswa. 
Kayumba yaje gusubira mu Rwanda asanga akazi ke ko kuyobora ingabo baragahaye Gen James Kabarebe nabyo ntibyamushimishije, dore ko igihe bakuragaho Pasteur Bizimungu Kagame yari yaremeje Kayumba ko ngo azamugira Vice Perezida ariko byose arabibura ahubwo bamugira umuyobozi wa National Security Service NSS nyuma aza kuba ambassaderi mu Buhinde. 
Kayumba yaje guhunga ndetse ageze muri Afurika yepfo mbere yokuraswa munda yabanje gusuzumisha umukobwa we akeka ko yabyawe na Kagame, Kagame na Kayumba ntabwo bapfuye ikibazo cya politiki bapfuye abagore kuko Janet Kagame nawe yamenye ko Kagame yarafitanye umubano na Rosette mbere y’uko Kayumba abimenya arinacyo cyatumye amwirukana mw’ishuli bari barashinganye Inyarutarama. 
Kanyangira Kampala Uganda

No comments:

Post a Comment